Ubutabera

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwatangiye ubufatanye na Radiant mu kuvuza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bose

Kuri uyu wa Gatatu ku Cyicaro cy’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga giherereye Kicukiro-Sonatube mu muturirwa wa SilverBack Mall, habereye umuhango wo gusinya ku masezerano y’Ubufatanye hagati y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda Radiant, agamije gushoboza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kubona Ubwishingizi mu buvuzi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me Munyaneza Valerien ndetse na Bwana Jean Vivien Mushokambere ukuriye ishami ry’Iyamamazabikorwa muri serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza muri Radiant. Aba bombi bahuriza ku kuba ubufatanye bemeranyijwe muri aya masezerano buzashyirwamo imbaraga n’impande zombi kugira ngo Abahesha b’Inkiko b’Umwuga babashe kubona serivisi z’Ubuvuzi n’abagize imiryango yabo nk’uko biteganywa n’ingingo zikubiye muri aya masezerano.

Ni ikintu cyishimiwe n’Abanyamuryango b’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko bose kuko bagaragaje akanyamuneza k’uko nyuma y’igihe bifuza kugira ubwishingizi mu kwivuza ariko hakagenda hazamo imbogamizi, ubu noneho inzozi zabaye impamo kuko ubundi bitabaga byoroshye kwivuza cyangwa kuvuza abagize umuryango ku kiguzi gihanitse.

Me Mukarurema Chadia ni umuhesha w’Inkiko w’Umwuga akaba ari n’Umubyeyi. Mu kanyamuneza nyuma y’itangizwa ry’Ubwishingizi, yatangaje ko hari impungenge nyinshi aruhutse nk’umubyeyi ufite abana bashoboraga kurwara bikamugora kubavuza nta bwishingizi mu kwivuza, cyangwa we ubwe akaba yararwaraga akivuza akayabo ariko ubu mu guhuza imbaraga arishimira ko ibi bitakiri mu mpungenge afite.

Ibi binashimangirwa na Me Munyaneza Valerien Prezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga wagaragaje ko asa n’uwiruhukije nyuma yo kwesa umuhigo avuga ko wahizwe Urugaga rukivuka kuko rutahwemye gutekereza ku buzima buzira umuze bugomba kuranga abakora Umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko. Yashimiye Radiant yakoze ibishoboka kugira ngo Ubufatanye bukunde kandi bugeze ku Bahesha ubwishingizi nk’uko bikwiriye kandi abizeza ko n’Urugaga rwiteguye gukora ibirureba kugira ngo amasezerano y’ubufatanye yubahirizwe ku mpande zombi mu nyungu z’Ubuzima n’iz’Ubutabera muri rusange.

Ku ruhande rwa Radiant Bwana Jean Vivien Mushokambere ukuriye ishami ry’Iyamamazabikorwa muri serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, yashimangiye ko bishimiye kugira uruhare mu mibereho myiza y’Abahesha b’Inkiko binyuze mu kubaha ubwishingizi mu kwivuza kandi yizeza ko imikoranire izagenda neza.

Kugeza ubu Abanyamuryango bagize Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bagera kuri 490 bakaba bose batangiye kugira uburenganzira ku buvuzi bwiza kandi buhendutse binyuze muri iyi gahunda y’ubwishingizi mu kwivuza.

prezida_w_urugaga_rw_abahesha_b_inkiko_na_mushokambere_wa_radiant_nyuma_yo_gusinyana_amasezerano.png
president_na_vivien_1.png
mukarurema_chadia.png

Ahabona News Room

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button